Abamotari beretswe uburyo bwo kurandura burundu impanuka zo mu muhanda

Kigali 23/05/2017

Radiant Insurance Company ihagararariwe na Emmanuel Mwumvaneza (mu ruziga), umuyobozi mu ishami ry’ubucuruzi ushinzwe ubwishingizi bw’ibinyabiziga,  yari titabiriye inama yateguwe na RURA, POLICE na MININFRA. Iyo nama yari igamije kwereka abamotari uburyo bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda bwagaragaje ko bamwe mu bamotari bafite uruhare runini mu guteza impanuka bitewe no kwanga guhagarara igihe umupolisi abahagaritse ahubwo bakiruka, gutwara badafite ibyangombwa (permis) n’ubwishingizi, kugenda nabi mu muhanda n’ibindi.

Izo nama zikaba ziri kubera hirya no hino mu gihugu.



Leave a Reply